Kuri uyu wa 7 Mutarama 2025, Trump yabwiye abanyamakuru bari bateraniye mu rugo rwe i Mar-a-Lago ko kugira ngo Amerika ibungabunge umutekano w’ubukungu bwayo, ikeneye Greenland n’Umuyoboro wa Panama (Panama Canal).
Ni amagambo yatumye abantu bacika ururondogoro bitewe n’uko nka Greenland igenzurwa n’igihugu kiri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) usanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena wa Amerika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangaje ko EU itazemera ko igihugu icyo ari cyo cyose kivogera imbibi z’ibihugu biyigize.
Yagize ati “Rwose nta gushidikanya, ntabwo EU izemerera ibindi bihugu byo ku Isi gutera imipaka yayo yemewe n’amategeko, icyo ari cyo cyose.”
Minisitiri Barrot yatangaje ko uko abitekereza, Amerika itazafata Greenland, ariko ko n’iyo uyu mugambi wakomeza kubaho, nta gihugu kizatera EU ubwoba.
Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Mute Egede, yatangaje ko iki kirwa kitazagurishwa Amerika. Ibi ni na byo byavuzwe na Guverinoma ya Danemark.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!