00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bugiye kujya bwirukana abanyamahanga bose bakoze ibyaha bikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2022 saa 10:48
Yasuwe :

U Bufaransa bugiye gushyira ingingo nshya mu itegeko, zirimo iteganya ko umunyamahanga wese wahamijwe icyaha gikomeye ashobora kwirukanwa mu gihugu.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Gérald Darmanin, kuri uyu wa Gatandatu yabwiye ikinyamakuru Le Monde ko Guverinoma yifuza kujya yirukana "umunyamahanga wese wakoze icyaha gikomeye".

Ibyo ngo kugira ngo bishoboke, hazakurwaho ingingo yakingiraga ikibaba abanyamahanga hashingiwe ku gihe bagereye mu Bufaransa.

Yakomeje ati "Uyu munsi, umunyamahanga wakoze ibyaha bikomeye ntabwo ashobora kwirukanwa mu gihugu mu gihe yujuje ibisabwa, nko kuba yarageze kuri teritwari yu Bufaransa mbere y’uko yuzuza imyaka 13."

"Dushaka gushyiraho uburyo bwemeza iyirukanwa mu gihugu ry’umunyamahanga wese wahamijwe n’ubutabera icyaha gikomeye, uburyo bwose yaba arimo mu gihugu."

Gérald Darmanin yavuze ko biteguye kuganira n’amashyaka akomeye yo muri iki gihugu, kugira ngo hemeranywe kuri iyi ngingo y’itegeko.

Minisitiri Gérald Darmanin arimo gukora amavugurura mu kwirukana abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .