Ibi bitangajwe mu gihe Ukraine yari imaze iminsi itabaza u Bufaransa ngo bwihutishe intwaro bwabemereye.
Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafatiriye imitungo y’u Burusiya ifite agaciro ka miliyari 300$, gusa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wabuze amategeko awufasha kuyifatira mu buryo bwemewe.
RT yanditse ko Komisiyo ya EU yemeye ko miliyari 1.6$ y’inyungu zavuye mu mitungo y’u Burusiya zakoreshwa mu kugurira Ukraine intwaro.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa ati “Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yumvikanye n’Urwego Rukuru rushinzwe intwaro mu Bufaransa ko bakoresha ayo mafaranga bakihutisha kugeza intwaro za ngombwa muri Ukraine, ibisasu n’ubwirinzi bwo mu kirere bitururse mu nganda z’u Bufaransa biguze miliyoni 332% bitarenze 2024.”
Perezida Zelensky aherutse kubwira u Bufaransa, u Bwongereza, na Amerika ko bikwiye kwihutisha gutanga intwaro byemereye igihugu cye kuko ingabo zananiwe kugumana bimwe mu bice zari zigaruriye.
U Burusiya bwo bwakomeje kugaragaza ko gufatira imitungo yabwo iri mu mahanga mu buryo bunyuranye n’amategeko ari ukwica amategeko mpuzamahanga ndetse byafatwa nk’ubujura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!