Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangarije Le Figaro ko intego nyamukuru yo kohereza abadipolomate ari ugutangiza ubufatanye n’ubutegetsi bushya bwa Syria no gukurikirana uko uburenganzira bw’abatuye muri iki gihugu bwubahirizwa.
Yagize ati "Ni ukugenzura niba amagambo meza yavuzwe n’ubu buyobozi bushya, bwasabye ko habaho ituze kandi bisa n’aho hatarimo urugomo, biri kubahirizwa.”
Mu gihe ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi byakiriye neza ihirikwa rya Assad, byagaragaje impungenge kuri iyi mitwe yitwaje intwaro nka Tahrir al Sham bitewe n’umubano yigeze kugirana na al-Qaeda.
Minisitiri Barrot yasabye ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Syria guhuza amoko n’amadini yose yo mu gihugu, biganisha ku gutora Itegeko Nshinga rishya no ku matora mu gihe kizaza.
U Bufaransa bwahagaritse umubano na Leta ya Assad mu mwaka wa 2012, ubwo intambara ya Syria yatangiraga. Uwo mwanzuro bwari buwuhuriyeho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’u Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!