00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abarenga 30% bahangayikiye iminsi mikuru aho kuyishimira

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 02:15
Yasuwe :

Ku wa 2 Ukuboza 2021, ikigo Institut français d’opinion publique (Ifop) ku bufatanye n’imiryango y’abagiraneza bamuritse inyigo igaragaza ko mu Bufaransa abarenga 30% babaye kandi bahangayitse aho kwishimira iminsi mikuru yegereje.

France 24 yatangaje ko nubwo bimeze bityo, hari itandukaniro ry’uyu mwaka na 2020, kuko iminsi mikuru yageze igihugu cyose kiri muri Guma mu Rugo none ubu ibikorwa bikaba bifunguye ndetse imibare y’abandura n’abarwariye mu bitaro iri hasi.

Haratekerezwa ko impamvu y’ubwoba no guhangayika aho kwishimira iminsi mikuru ari ubwoko bushya bwa Coromavirus ya Omicron iteye inkeke, no kuba baratekerezaga ko uyu mwaka uzasozwa icyorezo kiri gukendera cyo kimwe n’amabwiriza yo kucyirinda akomeje gutuma badahura n’abo bashaka igihe babyifurije.

Si mu Bufaransa gusa bihagaze kuko no mu Bwongereza ubushakashatsi bwerekanye ko kuva mu Mpeshyi y’uyu mwaka, igipimo cyo kwishima cyamanutse ahubwo icy’akababaro n’intekerezo nyinshi bigakomeza kuzamuka.

Ni mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho 43% bari biteze ko iminsi mikuru ya 2021 izababihira kurusha iya 2020, naho 32% mu bakuze APA yagaragaje ko akenshi baba bahangayitse kubera Coronavirus.

Umwe mu bashakashatsi ukorera mu Bwongereza no muri Amerika, Suzanne Black, yagize ati "Ntikiri Noheli nk’ibisanzwe. Twari twahawe icyizere ko Noheli ya 2021 izaba ari nziza dutangira kwishima ngo ibintu bizaba ari amahoro. None ubu twegereje Noheli, vuba aha ni bwo tumenye indi virus yihinduranya ndetse ifite ubukana."

Mu bihugu byose byakorewemo ubushakashatsi, hagaragazwa ko kuba abaturage batishimiye iminsi mikuru bishobora no kuba biri guterwa n’uko ubuzima bwahenze kubera ihungabana ry’ubukungu. Ibiciro by’ibicanwa,ibiribwa n’ibindi nkenerwa mu ngo byarazamutse.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko bamwe mu batuye u Bufaransa bahangayitse mbere y'iminsi mikuru aho kwishima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .