U Bufaransa: Abanyamahanga bakora mu nzego z’ubuvuzi barasaba gufatwa nk’abandi mu gihe cya Coronavirus

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 19 Mata 2020 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’abanyamahanga bakora mu nzego z’ubuzima mu Bufaransa yasabye Leta y’iki gihugu ko yabafata kimwe na bagenzi ba bo bakorana, bafite impamyabumenyi zo mu Bufaransa cyangwa mu bindi bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ubusanzwe amategeko yo mu Bufaransa, ntagena umushahara n’ibindi bijyana na wo mu kazi bingana ku bakozi bafite impamyabumenyi zo hanze ya EU n’abazikuye muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus, ubwinshi bw’abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakomoka hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, bwagize akamaro kanini cyane.

Umuganga ukora muri serivisi yo kubyaza muri bimwe mu bitaro byo mu Bufaransa, Dr Nefissa Lakhdara, ukomoka muri Algérie, yabwiye France24 ko abakozi bafatwa nk’abanyamahanga bakora akazi kangana cyangwa karuta aka bagenzi ba bo bitwa ko bize mu Bufaransa.

Ati “Abo bakozi ni bo dufite mu nzu zakira indembe, kwita ku bakuze, aho baterera ikinya, n’ahandi hihariye hasaba imbaraga nyinshi. Iyo tutabagira muri ibi bihe bya Coronavirus, nta cyari gukora mu guhangana na yo.”

Dr Duya Bamonpassy ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ari umwe mu baganga bo ku ivuriro rya Soissons, mu Majyaruguru y’u Bufaransa, yavuze ko hagize impinduka zikorwa ku mikorere yabo byatanga umusaruro mwiza by’umwihariko mu bihe byo guhangana na Coronavirus.

Yagize ati “Impamyabumenyi yanjye y’ubuvuzi rusange nayikoreye muri Algérie, iy’inzobere mu buvuzi bw’abana nyikorera i Dakar muri Sénégal […] ariko bari kunsaba kubanza gukora ikizamini aho imyanya 10 iri guhatanirwa n’abantu 300. Kwitegura biragoye mu gihe umuntu akora amasaha 24 ku bitaro. Ubu sinkibara amasaha y’akazi kandi ngomba no kwita ku bana banjye babiri ubwanjye.’’

Mu bitaro byose byo mu Bufaransa, abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima b’abanyamahanga bari hagati ya 4000 na 5000. Bakora bafite amategeko abagenga yihariye, kandi akenshi usanga ari bo bari ku ruhembe muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus.

Kugira ngo umuntu wakuye impamyabumenyi ye hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi afatwe kimwe n’uwo bakorana mu kazi cyangwa ahabwe umwanya w’akazi uhoraho, bimusaba kuba byibura amaze imyaka itari munsi y’itatu akora ako kazi; ndetse akabanza no gukora ikizami gikomeye, kigamije gusuzuma ubumenyi afite.

Abanyamahanga bakora mu nzego z’ubuvuzi mu Bufaransa barasaba gufatwa nk’abandi mu gihe cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .