U Bufaransa: Abantu 282 batawe muri yombi nyuma y’intsinzi ya Algérie

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Abantu 282 bafunzwe nyuma y’umukino Algérie yatsinzemo Nigeria ibitego 2-1 igakatisha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri, aho yasanze Sénégal.

Intsinzi Algérie yabonye kuri Nigeria mu mukino wa ½ yatumye, Abanya-Algeria baba mu Bufaransa bagaragaza ibyishimo byari bivanzemo n’urugomo byatumye abagera ku 282 bafungwa mu mukwabo wakozwe mu gihugu hose mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Ibi bikorwa byari byiganje cyane mu mijyi nka Paris, Marseille na Lyon. Abantu 50 bafatiwe mu Mujyi wa Paris nyuma yo gukimbirana hagati y’abafana na Polisi mu mihanda ya Champs-Élysées.

Polisi yo mu Mujyi wa Paris yatangaje ko abantu barenga 200 bafashwe kubera gutwara nabi.

Mu Majyepfo y’Umujyi wa Marseille, Polisi yagerageje guhagarika ibirori by’abafana bari bateraniye hafi ya Vieux-Port, ahari hateraniye abantu 15,000.

Aba bafana b’Ikipe y’Igihugu ya Algérie, "Fennecs", bagerageje kugera aho ibishashi byaturikirizwaga banyuze kuri bariyeri za polisi.

Abapolisi baje kwitabaza imyuka iryana mu maso mu bafana bagaragaje urugomo. Abapolisi umunani bakomeretse buhoro nkuko byatangajwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Christophe Castaner, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 yashimiye polisi n’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro uburyo bitwaye mu guhagarika urugomo rw’abafana , anabashimira ubunyamwuga babikoranye.

Mu batawe muri yombi, abagera kuri 249 bari bakiri mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa Mbere.

Ku wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 ubwo Algeria yakuragamo Côte D’Ivoire muri ¼ kuri za penaliti, hari umufana w’Umunya- Algérie wishimye cyane atwaye imodoka ahitana umubyeyi, umwana we arangirika bikabije mu Mujyi wa Montpellier.

Umujyi wa Paris a na Marseille ni imwe mu ituwe n’abantu benshi bakomoka muri Algérie.

Algérie yasubiye ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu 1990 ubwo yatsindaga Nigeria ikegukana irushanwa rimwe ifite.

Umukino wa nyuma uzaba ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo mu gihe uw’umwanya wa gatatu uzaba ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019. Imikino yombi izajya itangira saa 21:00.

Baghdad Bounedjah wa Algérie na William Paul Ekong wa Nigeria bahanganiye umupira
Nigeria yahawe penaliti hifashishijwe ikoranabuhanga rya VAR
Odion Jude Ighalo yishimira igitego cyo kwishyura yatsinze kuri penaliti
Riyad Mahrez yahesheje Algérie intsinzi ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza