00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abana bavutse mu 2022 bashobora kuzaramba imyaka 90

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 01:51
Yasuwe :

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Bufaransa (Institut national de la statistique et des études économiques, INSEE) cyashyize hanze isesengura rigaragaza ko abana bo muri icyo gihugu bavutse mu 2022 bashobora kuzaramba imyaka igera kuri 90.

Icyo kigo cyagaragaje ko abakobwa bazaramba imyaka nibura 93 mu gihe abahungu bazaramba imyaka 90.

Ubwo bushakashatsi bwagendeye ku buryo ibyago byo gupfa bigenda bigabanuka mu Bufaransa urebye uko byari byifashe hagati ya 2010 na 2019, ibintu byitezwe ko bizakomeza no mu myaka iri imbere, nk’uko Le Figaro yabitangaje.

Mu gihe ibyago byo gupfa byakomeza kugabanuka ariko bikagenda gahoro ugereranyije n’uko bimeze ubu, ikigo cy’ibarurishamibare mu Bufaransa kigaragaza ko n’uburame bw’abana bari kuvuka ubu bwagabanuka bukaba imyaka 88 ku bakobwa na 86 ku bahungu.

Ku rundi ruhande, ibituma abantu bapfa cyane kuri ubu bigabanyijwe ku kigero kirenze umuvuduko biriho ubu, uburame bw’abana bo mu Bufaransa bavuka ubu bwazagera ku myaka 99 ku bakobwa na 96 ku bahungu.

Iki kigo cyatangaje ko ubwo burame buzajyana n’ubwiyongere bw’ikoranabuhanga mu buvuzi ku buryo zimwe mu ndwara zibasira abantu kuri ubu zabashwa kuvurwa neza cyangwa kwirindwa.

Ubushakashatsi buvuga ko abantu bavutse mu myaka ya 1900 kubera ibyago byo gupfa kare byari biriho, uburame bwabo bwabarirwaga mu myaka 56 ku bagore na 48 ku bagabo. Ibyo byago biramutse bihari n’ubu, abagore bo mu Bufaransa bajya barama imyaka 42 naho abagabo bakarama imyaka 37.

Ubwiyongere bw’imyaka yo kubaho ku bafaransa bwaturutse ku iterambere ry’ubuvuzi ndetse no kugabanya imfu z’abana bavuka cyangwa bakiri bato. Nko mu mwaka wa 1990, mu bana bavukaga mu Bufaransa 15 % bapfaga bataruzuza umwaka umwe. Mu mwaka wa 2020, mu bana bavuka muri icyo gihugu abapfa batagejeje umwaka umwe bari 0,4 %.

Abana bo mu Bufaransa bavutse mu 2022 byagaragaye ko bashobora kuzarama imyaka 90

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .