Mu ntangiriro z’uku kwezi, urukiko rwo mu Mujyi wa Berlin rwari rwategetse ko X izajya itanga amakuru nyayo mu bihe by’amatora ateganyijwe ku wa 23 Gashyantare 2025, ndetse bikaguma gukorwa kugeza nyuma y’iminsi ibiri amatora arangiye.
Aya makuru yasabwaga n’aya matsinda, akavuga ko ari uko akeneye gukurikirana no gutahura ibihuha n’amakuru y’ibinyoma ashobora gukwirakwizwa mu bihe by’amatora.
X yahise ijuririra iki cyemezo, inasaba ko umwe mu bacamanza muri uru rubanza yahindurwa, kubera ko hari aho byagaragaye ko ashyigikira aya matsinda abiri, binyuze mu kwishimira ibitekerezo byayo byanyuzwaga ku mbuga nkoranyambaga.
Urukiko rwemeje ihagarikwa ry’uyu mucamanza, ariko rutera utwatsi ubusabe bwo gukuraho abandi bacamanza babiri bari muri uru rubanza.
Ku rundi ruhande, X igaragaza ko ifite impamvu zifatika zatuma idatanga aya makuru, zishingiye ku mahame yayo yo kurinda umutekano w’amakuru bwite y’abayikoresha.
Urukiko rwatangaje ko umwanzuro w’agateganyo w’uru rubanza rw’amatsinda abiri yo mu Budage n’urubuga rwa X, uzasomwa ku wa 27 Gashyantare 2025.
Iki kirego gikomeje kujya mbere, mu gihe hagitutumba umwuka mubi hagati ya Chancelier Olaf Scholz, na Elon Musk, utuzuzanya n’ubuyobozi bw’iki gihugu, ndetse bikavugwa ko ashyigikiye ishyaka ry’abahezanguni, Alternative for Germany [AfD].

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!