00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Umuganga watwitse imyanya ndangagitsina y’umurwayi ku bushake yatangiye kuburanishwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 January 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’i Frankfurt mu Budage rwatangiye kuburanisha Umuganga ukomoka muri Syrie ushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, bikekwa ko yakoze ubwo yavuraga mu Bitaro bya Gisirikare mu gihugu cye hagati ya 2011 na 2012.

Aljazeera yatangaje ko uwo muganga wiswe Alaa M yageze mu Budage mu 2015, akaba ari umwe mu bagera ku 5.000 bavuye muri Syrie bajya kuziba icyuho cyari mu rwego rw’ubuzima mu Budage.

Arashinjwa ibyaha 18 bikekwa ko yakoze ubwo yavuraga mu bitaro byo mu Mujyi wa Homs n’uwa Damascus mu gihugu cye.

Mu rubanza rwabaye ku wa 19 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ubwo Alaa M yavuraga muri ibyo bitaro, yagize uruhare mu itotezwa ry’imfungwa z’intambara ndetse umwe muri zo amutera uruvange rw’imiti yaje kumuviramo urupfu, akaba yaramuhoraga ko yanze gukubitwa.

Ashinjwa kandi ko yatwitse imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu, akaba n’umufatanyacyaha mu bikorwa by’ihohotera byakorwaga na Guverinoma ya Syrie iyobowe na Perezida Bashar al Assad. Ibyo bikorwa byari bigamije guhohotera abarwanya ubutegetsi mu ntambara icyo gihugu cyinjiyemo mu 2011.

Alaa M yahakanye ibyo ashinjwa byose, asobanurira inteko iburanisha ko yakoraga muri ibyo bitaro “ku itegeko” kandi agowe na byo kuko yari Umukirisitu kandi icyo gihugu cyiganjemo Abayisilamu. Yavuze ko kugira ngo ave muri ibyo bitaro yatanze 8.000$.

Umunyamategeko akaba n’Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka muri Syrie, Anwar al-Bunni, yatangaje ko bizeye ko “azakatirwa igifungo cya burundu.”

Urubanza rwa Alaa M ruje rukurikira urw’uwahoze ari Colonel mu Ngabo za Syrie wakatiwe igifungo cya burundu mu Budage mu cyumweru gishize, ashinjwa uruhare yagize mu Ntambara imaze imyaka 12 iyogoza Syrie.

Uretse u Budage, imanza ziregwamo abagize uruhare mu Ntambara ya Syrie, cyane abari ku ruhande rwa Leta rushinjwa kubangamira uburenganzira bwa muntu, zikomeje kuburanishwa muri Autriche, Suède, n’u Bufaransa.

Umuganga wiswe Alaa M yatangiye kuburanishwa ku byaha bikekwa ko yakoreye muri Syrie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .