00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Umugabo yaciwe 4.000€ kubera gushyira ikimenyetso cya ‘Z’ ku modoka ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Urukiko rwo mu Mujyi wa Hamburg mu Budage rwaciye umugabo ibihumbi bine by’amayero kubera kwerekana ikimenyetso cya ‘Z’, ku kirahuri cy’imodoka ye. Iki kimenyetso gikoreshwa n’abarusiya mu gushyigikira ibikorwa bya gisirikare igihugu cyabo cyatangije kuri Ukraine.

Uyu mugabo w’imyaka 62 yahawe iki gihano kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022. Mu kirego cyatanzwe muri Werurwe uyu mwaka hashize ukwezi kumwe intambara yo muri Ukraine itangiye, uyu mugabo yafashe urupapuro rw’umweru ashyiraho inyuguti ya ‘Z’ mu ibara ry’ubururu yomeka ku kirahuri cy’imodoka ye, atembera mu mujyi wa Hamburg.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugabo yashakaga kwerekana ko ashyigikiye intambara y’u Burusiya kuri Ukraine.

Ubwo intambara yo muri Ukraine yatangiraga, ikimenyetso cya ‘Z’ cyagaragaye ku modoka z’intambara n’iza gisirikare z’Abarusiya muri Ukraine.

Mu Burusiya, cyahise gifatwa nk’ikimenyetso cy’icengezamatwara ryo gushyigikira iyi ntambara kikajya gishyirwa ku myambaro no ku byapa binini.

Mu Budage gukoresha iki kimenyetso birahanirwa kuko ari ugushyigikira ibyo icyo gihugu gifata nk’ubushotoranyi bw’u Burusiya buhonyora amategeko mpuzamahanga.

Ikimenyetso cya 'Z' kigaragazwa nko gushyigikira intambara y'u Burusiya kuri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .