Uyu mugabo ashinjwa kuba yaravuze ko ibirego by’uko u Burusiya bushaka kugaba ibitero kuri Ukraine nta shingiro bifite. Yavuze ko icyo Perezida Vladimir Putin ashaka ari ukumwubaha gusa.
Hashize iminsi ibihugu bitandukanye bifasha Ukraine kubona intwaro kugira ngo ibashe kwitegura kuba yahangana n’u Burusiya bwashyize abasirikare basaga ibihumbi ijana ku mupaka ugabanya ibyo bihugu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bwongereza n’ibindi byamaze gufasha Ukraine ariko u Budage bwo bwarabyanze.
U Burusiya bwatangaje ko nta gahunda bufite yo gutera Ukraine, icyakora bwasabye ingabo z’ibihugu byo mu Burayi kuva muri Ukraine no kureka kuyifasha mu bya gisirikare.
Amagambo ya Kay-Achim Schönbach avugira u Burusiya, Ukraine yayafashe nk’igitutsi, ari nacyo cyatumye yegura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!