00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite wo mu Budage yahungiye mu Burusiya

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 9 June 2024 saa 05:17
Yasuwe :

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage bari bahagarariye agace ka Hamburg, Olga Petersen, yavuze ko yahungiye mu Burusiya nyuma y’uko bigaragaye ko amatora yo mu Burusiya yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Petersen wari yavuze ko yatewe ubwoba no kubwirwa ko azamburwa abana be kubera ibifatwa nk’amahano yakoze byo gushyigikira Putin.

Ntabwo byagaragajwe uburyo Petersen yagombaga kwamburwa abo bana, nubwo bivugwa ko iyo afungwa byagombaga gutuma abana be barerwa n’abandi.

Ku ikubitiro Ishyaka Alternative for Germany yabarizwagamo, ryari ryamukuye mu bagomba kurihagararira i Hamburg.

Ryamujijije ko ngo muri Werurwe yagiye kuba indorerezi mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya avuga ko yaranzwe “n’umucyo, demokarasi n’ubwisanzure.”

Perezida w’Akanama ka Perezidansi y’u Burusiya gashinzwe sosiyete sivile n’uburenganzira bwa muntu, Alexander Brod yabwiye TASS ko mu cyumweru gishize Petersen ari kumwe n’abane be batatu bageze mu Burusiya.

Uyu mugore wahunze u Budage yavuze ko “Niyemeje kuvana abana banjye muri kiriya gihugu kuko nashakaga ko babaho batekanye kandi ari njye uri kubirerera. Ntari kumwe na bo nta gisobanuro cy’ubuzima naba mbona.”

Alexander Brod yavuze ko hatangiye gushakwa uko abo bana bajyanwa mu ishuri bakitabwaho na leta y’u Burusiya.

Kugaragaza ko uhamanya n’u Burusiya ntibyemeye muri Hamburg cyane ko no mu kwezi gushize umugabo yakatiwe imyaka itatu y’igifungo azira gusakaza ibitekerezo bishyigikiye u Burusiya kuri Télégramme.

Uyu mugabo yakoreshaga ikimenyetso cya ‘Z’ kimwe cy’Abanazi bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ni Ikimenyetso kiba cyanditse ku modoka z’igisirikare cy’u Burusiya iyo kiri kurwana muri Ukraine, aho kiba kigaragaza ko ubutegetsi bwa Ukraine bugira uruhare mu bikorwa nk’ibyaranze Abanazi.

Nubwo uyu mugore yakuwe ku mwanya wo guhagararira abaturage i Hamburg, avuga ko azakomeza gukora politiki ariko akabikora amaze kumenya ko yakoze buri kimwe cyose kizatuma abana be barindirwa umutekano.

Olga Petersen usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage yahungiye mu Burusiya nyuma yo kugaragaza ko amatora y'i Moscow yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .