00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Inteko Ishinga Amategeko yemeje Olaf Scholz nka Chancelier usimbura Angela Merkel

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 01:59
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage yemeje Olaf Scholz nka Chancelier usimbura Angela Merkel ku butegetsi nyuma y’imyaka 16 yari abumazeho.

Scholz w’imyaka 63 ni we watsinze amatora n’amajwi 395 kuri 707.

France 24 yatangaje ko nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga, arahamagazwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Bellevue Castle. Kugeza ubu uyu mugabo kandi yamaze kurahirira izi nshingano.

Biteganyijwe ko nyuya ya saa Sita araherekanya ububasha na Merkel usoje urugendo rwe.

Olaf Scholz yabaye Minisitiri w’Imari na Visi Chancelier kuva mu 2018. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Umujyi wa Hamburg kuvua mu 2011 ndetse hagati ya 2009 na 2019 yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ishyaka ry’Aba-Démocrates.

Angela Merkel ucyuye igihe ni we mugore wa mbere wabaye Chancelière w’u Budage. Yayoboye imyaka 16 ahagarariye Ishyaka ry’Aba-conservateurs.

Inteko Ishinga Amategeko yemeje Olaf Scholz nka Chancelier usimbura Angela Merkel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .