Scholz yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Bloomberg, agaragaza uburyo u Budage n’u Burayi muri rusange byiteguye guhangana n’ibibazo by’imisoro Amerika ishaka kubashyiriraho.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2025 ni bwo Donald Trump, yavuze ko ashobora kongera umusoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bya EU, mu buryo bwo kurengera ubukungu bwa Amerika.
Trump yavuze ko ibihugu byo muri EU byohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika kurusha ibyo igihugu cye cyoherezayo. Avuga ko Amerika ifite icyuho cya miliyari 300$.
Ni ibicuruzwa birimo ibinyabiziga, ibyuma n’ibindi ku buryo Washington DC iteganya gushyiraho imisoro ya 25% ku byuma bitarenze ku wa 12 Werurwe no ku binyabiziga nk’imodoka bitarenze muri Mata 2025.
Ku wa 14 Gashyantare 2025, Amerika yatangiye guteguza abayobozi bayo gutangira gutegura ingamba zitandukanye zo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka bihugu bicuruzanya na Amerika nk’uko ibyo bibugu bibigenzereza ibicuruzwa bituruka muri Amerika.
Icyakora Scholz yagize ati “Dufite ingufu zihagije zo guhangana na buri kintu cyose cyabangamira ubukungu bw’u Burayi.”
Yavuze ko uko basubiza ibyo bibazo byaba bibangamira ubukungu bwa EU birimo no gutanga amahirwe y’ibiganiro kuko ari byo byiza ku mpande zose zihuzwa n’Inyanja ya Atlantique, kurusha guhangana.
Scholz yavuze ko Komisiyo ya EU yagaragke ubushake bwo gutumira Amerika mu biganiro hagamijwe kwirinda ko amakimbirane ajyanye n’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu yakomeza gufata indi ntera, icyakora akagaragaza ko binakomeye u Burayi bufite ibisabwa byose ngo buhangane n’ibyo bibazo.
U Budage buri mu bihugu bishobora kuzahungabanywa n’ibi byemezo bya Amerika cyane kuko biri mu bihugu byohereza mu mahanga ibintu byinshi kurusha ibyo bukurayo. Nk’imodoka zikorwa n’uruganda rwayo rukora imodoka rwa Volkswagen, 80% by’izo rukora zoherezwa muri Amerika.
Kugeza ubu EU yiteguye guhangana na Amerika kuri iryo zamuka ry’imisoro, ku butyo ibihugu bitandukanye byo mu Burayi byanamaze gukora intonde z’ibicuruzwa bya Amerika byicira mu Burayi ku buryo Trump nashyira mu bikorwa ibyemezo bye na bwo buzahita butangira gusoresha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!