00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwasabye u Bushinwa gushyira igitutu ku Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriye Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, mu mujyi wa Beijing wamusabye gushyira igitutu ku Burusiya kugira ngo buhagarike intambara kuri Ukraine.

Uru ruzinduko rutavugwaho rumwe rubayeho nyuma y’umwuka mubi uri hagati y’u Bushinwa n’Uburengerazuba bw’Isi kubera ikirwa cya Taiwan, aho bushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Scholz yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Keqiang. Yavuze ko mu byo baganiriye harimo n’intambara yo muri Ukraine.

Ibiro ntaramakuru by’u Budage, DPA, byatangaje ko Scholz yashimangiye ko yahuye na Jinping mu bihe by’umwuka mubi by’umwihariko intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje guteza ibibazo byinshi ku Isi.

Yakomeje avuga ko ‘yasabye u Bushinwa gukoresha ubuhangange bufite ku Burusiya, kandi impande zombi zemeranyije ko gutera ubwoba ku kwifashisha intwaro kirimbuzi ari ibintu bibi bidakwiye’.

Icyakora mu ijambo rya Perezida w’u Bushinwa na Minisitiri w’Intebe wabwo ntawigeze akomoza ku Burusiya.

Perezida Xi yavuze ko u Bushinwa bushyigikiye u Budage na EU mu mugambi wo kwimakaza amahoro.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriye Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .