00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple ishobora kuzira ihangana ry’u Burayi na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2025 saa 11:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yatangaje ko u Burayi bukwiye gukurikiza gahunda yabwo yose ijyanye n’imisoro bwihimura ku misoro ihanitse iherutse gushyirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bicuruzwa bituruka i Burayi.

Ikinyamakuru Der Tagesspiegel cyanditse ko Annalena yasabye ko buri mavugurura akozwe kuri porogaramu za iPhone agomba gushyirirwaho imisoro.

Annalena yavuze ko amasezerano yashyizweho mu 2022 agenga serivisi z’ikoranabuhanga mu Burayi ateganya uburyo bashobora kwitwara mu gihe hari ibihugu by’amahanga bibokeje igitutu mu rwego rw’ubukungu.

Ati “Niba abandi bashyizeho imisoro ya 25%, dukwiye gushyira ku meza gahunda yacu yose.”

Annalena yavuze ko urugero rwaba nko gushyiraho umusoro mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga.

Ati “Tuvugurura kangahe iPhone zacu? Dushyizeho ama-cents 10 ibyo byakwinjiriza amafaranga menshi u Burayi nubwo hari bamwe bitashimisha.”

Imibare igaragaza ko abakoresha iPhone mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi babarirwa muri miliyoni 165, mu gihe iPhone ishobora gusaba uyikoresha kuvugurura porogaramu zayo inshuro zibarirwa muri esheshatu na 10 mu mwaka.

Amahoro angana na 0,10€ yakwinjiriza u Burayi miliyoni 16,5 z’Amayero, ni ukuvuga miliyoni 17,8$ ku ivugurura rimwe, akaba hafi miliyoni 165 z’Amayero buri mwaka.

Uruganda rwa Apple rwatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2025 rwungutse miliyari 36,3$.

Amerika yagiye ishinja kenshi u Burayi amananiza no kwaka imisoro y’umurengera ku bicuruzwa byoherezwayo, ndetse Perezida Trump aherutse gutangaza umusoro wa 25% ku bicuruzwa byinshi biva ku mugabane w’u Burayi.

Minisitiri Annalena Baerbock yasabye ko u Burayi bwihimura kuri Amerika yazamuye imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .