U Budage bwanze ubusabe bwa Trump bwo kwakira u Burusiya ngo hasubireho G8

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Heiko Maas, yatangaje ko igihugu cye cyanze ubusabe bwa Perezida Donald Trump, bwo gusubiza u Burusiya mu itsinda ry’ibihugu umunani bikomeye ku Isi, ariko byaje gusigara ari birindwi, G7.

G7 igizwe na Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kwezi gushize, Trump yasabiye u Burusiya gusubira muri G7 bwakuwe muri iri tsinda muri 2014 nyuma yo kwigarurira agace ka Crimea ikambuye Ukraine.

Minisitiri Maas yabwiye Rheinische Post ko atabona amahirwe na make yatuma u Burusiya bwemererwa gusubira muri G7 mu gihe nta ntambwe ifatika buratera mu gukemura amakimbirane burimo muri Crimea.

Yakomeje avuga ko u Burusiya bwatanga umusanzu munini muri G7 mu gihe bwabanje kugira uruhare mu kugarura amahoro mu gace ka Crimea. Gusa ariko iki gihugu kiracyari muri G20.

Maas yavuze ko icyifuzo cya Trump cyo kugarura u Burusiya no gushyira ibindi bihugu muri G7, kitumvikana kuko hadakenewe G11 cyangwa G12.

Ati “Gusa ariko tunakeneye u Burusiya mu gukemura ibibazo muri Syria, Libya na Ukraine. Ibi ntabwo bizakorwa u Burusiya budahari ahubwo nibwo buzabikora”.

Mu 2018 Trump yigeze kuvuga ati “Muri G7 mbere hahozemo G8, bakuyemo u Burusiya ariko bagomba kubusubizamo kubera ko u Burusiya nabwo bugomba kwitabira ibiganiro.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Heiko Maas, yatangaje ko igihugu cye kidashaka ko u Burusiya busubira muri G7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .