Raporo yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru byo mu Budage igaragaza ko abatasi b’u Budage bagenje inkomoko ya Corona Virusi basanga yaravuye muri laboratwari yo mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.
Nubwo iyi virusi yagaragaye mu 2020, ngo hari inyandiko zo mu 2019 basanze muri laboratwari zigaga ku ngaruka z’iyi virusi ku bwonko bwa muntu.
Amakuru ubutasi bwabonye ahamya ko nibura kuva kuri 80% kugeza 95% virusi ya Covid-19 yakozwe na laboratoire yo muri Wuhan yo mu Bushinwa, ahubwo ikaba yarageze hanze ku bw’impanuka.
Ubutegetsi bwa Angela Merkel n’ubwa Olaf Scholz bwahisemo kudasangiza aya makuru ibindi bihugu cyangwa Ishami rya Loni ryita ku buzima, birinda ko byakurura umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Gusa mu mpera za 2024 ni bwo ubutasi bw’u Budage bwemerewe gusangiza aya makuru CIA, Amerika ibona gutangaza ko Corona virus yakozwe n’u Bushinwa.
Kugeza ubu ibyavuye mu iperereza ntibiragezwa ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, gusa biteganywa ko mu gihe cya vuba bizakorwa, ndetse ibimenyetso bimwe bigashyirwa ahagaragara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!