Isoko rya Noheli ni isoko riba mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli, aho abantu bakusanyirizwa ahantu hagurishirizwa ibintu bitandukanye bijyanye no kwizihiza Noheli n’umwaka mushya.
Imibare nyayo y’abagizweho ingaruka n’icyo giyero ntiramenyekana, gusa ibitangazamakuru byo mu Budage byatangaje ko hagati y’abantu 60 na 80 ari bo bashobora kuba bakomerekeye muri icyo gitero.
Ababonye uko byagenze, bavuze ko imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa BMW yaje yahoreye igendera ku muvuduko wa 400km/h ikirara mu bantu bari bateraniye muri iryo soko rya Noheli.
Umushoferi wayo yahise atabwa muri yombi, bivugwa ko ari umuturage wa Arabie Saoudite wakodesheje iyo modoka mbere gato y’uko akora ibyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!