Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri iki Cyumweru yavuze ko izi ngamba nshya za Guma mu Rugo zizatangira ku wa 16 Ukuboza.
Angela Merkel yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku mubare w’abandura Covid-19 n’abo ihitana ukomeje kwiyongera.
Yagize ati "Kubera ukwiyongera kudasanzwe, dutegetswe kugira icyo dukora, kandi turi kugikora natwe.”
Uyu muyobozi yavuze ko bafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko Guma mu Rugo yoroheje yari yashyizweho mu Ugushyingo nta musaruro yatanze.
Mu bikorwa bizafunga muri iyi Guma mu Rugo harimo ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze cyane ndetse n’amashuri. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje ba guverineri b’intara 16 zigize iki gihugu.
Ni ubwa kabiri ubuyobozi bw’u Budage bufashe icyemezo cyo gufunga amashuri nyuma y’icyari cyafashwe muri Werurwe ubwo hashyirwagaho gahunda ya Guma mu Rugo ya rusange.
Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 mu Budage barenga miliyoni imwe, mu gihe abo imaze guhitana nabo bari hejuru y’ibihumbi 22.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!