00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Abanyarwandakazi bakusanyije inkunga yo gufasha abatishoboye mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 October 2018 saa 02:37
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Budage batangiye gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye mu bice bitandukanye by’u Rwanda bo turere twa Kicukiro, Musanze na Rubavu.

Iki gikorwa cyatangiranye n’Ukwakira 2018 cyahuriranye n’ubusabane bushingiye ku muco gakondo w’Abanyarwanda witabiriwe n’abarenga 120.

Cyabereye mu Mujyi wa Bonn, mu nzu ya Leta y’u Rwanda yahoze icumbitsemo uruhagarariye mu Budage mbere yo kwimurira serivisi za Ambasade i Berlin.

Ku ikubitiro hakusanyijwe amayero 4240, asaga miliyoni enye mu mafaranga y’u Rwanda. Imibare iziyongera kuko gukusanya inkunga bizasozwa mu Ukuboza 2018.

Inkunga izavamo izakoreshwa mu gushyigikira imishinga irimo uw’Ikigo cyita ku bagore “Women Training Center“ mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro. Kigisha imyuga nk’ubudozi, gutunganya inzara n’imisatsi, ubukorikori, ikoranabuhanga, gukora amasabune n’ibindi.

Hari n’abatishoboye bo mu Karere ka Musanze barimo abana b’abakobwa bagorwa no kubona amafaranga y’ishuri, kugura ibikoresho nk’amakayi, amakaramu n’ibindi; ushaka gukora ubuhinzi bw’imboga n’abashaka gukora ubworozi.

Iri huriro rizanafasha abari muri Koperative Jyambere Gisenyi, ifite imishinga y’ubuhinzi bw’ibihumyo, kuboha no gufuma ibitambaro byo gutegura, gufasha ushaka gukora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto, uwifuza gukora ubucuruzi bw’ifu y’ubugari n’indi.

Mukandanga Jacqueline witabiriye iki gikorwa yavuze ko “ Ubwitabire bw’urubyiruko butanga icyizero cy’ahazaza kuko rwigira ku bakuru, rugakurana indangagaciro zikwiye.’’

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi batuye mu Budage, Karigirwa Agnes, yashimye abaragaragaje umutima wo gufasha abatishoboye.

Ati “Ndashimira abantu bose baduteye ingabo mu bitugu. Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere. Kizajya gikomeza kuko ko hari imiryango iba ikwiriye ubufasha mu Rwanda.’’

Diaspora y’Abanyarwanda mu Budage yagize uruhare mu itegurwa ryacyo, ni yo yakusanyije imfashanyo yifashishije konti yayo.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Nshimiyimana Benedicto yashimye abatekereje gutanga ubufasha.

Ati “Bigaragaza indangagaciro twifitemo zo kumva ko tudakwiye kwibagirwa aho tuva kandi duharanira guteza imbere igihugu.’’

Ihuriro ryateguye iki gikorwa ryashinzwe muri Werurwe 2016. Rifite intego yo gufashanya no kwishakamo ibisubizo, gusabana no kurushaho kumenyana.

Mu bikorwa byagutse ryakoze harimo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wabereye mu Mujyi wa Mainz mu ntara ya Rhénanie-Palatinat, ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda.

Abanyarwanda bakora imishinga itandukanye igamije guteza imbere igihugu cyabibarutse
Bamwe mu bitabiriye iyi nama
Hanerekanwe imyambaro ikorerwa mu Rwanda
Intore z'itorero Irebero ryo mu Bubiligi zasusurukije abitabiriye
Muri iki gikorwa abana bunguka byinshi ku ndangagaciro z'umuco gakondo
Ni igikorwa cyaranzwe n'akanyamuneza
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Budage, Tuyisabe Providence na Ngarambe Liliane uri mu bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Budage, Karigirwa Agnes, atanga ubutumwa
Umunyamabanga wa Diaspora y’Abanyarwanda mu Budage, Mukamurenzi Annonciata Haberer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .