00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Abantu barindwi barasiwe mu rusengero rw’abahamya ba Yehova

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2023 saa 09:40
Yasuwe :

Abantu barindwi bishwe barasiwe muri rusengero rw’abahamya ba Yehova mu majyaruguru y’u Budage ku mugoroba wo ku wa Kane.

Igi gitero cyabereye mu Mujyi wa Hamburg; uretse abapfuye abandi bagera ku munani barakomeretse nk’uko inkuru ya Euronews ibivuga.

Polisi yatangaje ko hari umurambo wasanzwe mu rusengero imbere bikaba bikekwa ko ari uwagize uruhare muri iki gitero.

Polisi kandi yatangaje ko nta makuru ifite ku bijyanye n’igikorwa cyaberaga mu rusengero ubwo rwagabwagaho igitero ndetse nta n’impamvu yacyo yabashije gutahurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .