Iperereza ntabwo riragaragaza icyatumye uyu mugore agaba iki gitero, gusa amakuru y’ibanze yerekanye ko ari we wenyine wikoreye iki gitero, atatumwe n’umutwe runaka. Uyu mugore yakoresheje icyuma muri iki gitero.
Ni igitero cyabereye kuri sitasiyo ya gari ya moshi yo mu Mujyi wa Hamburg iri mu zikoreshwa n’abantu benshi mu Budage, barenga ibihumbi 500 ku munsi. Polisi yatanze umuburo, ivuga ko ibikorwa by’iperereza bishobora gutuma amasaha ahinduka, gahunda za gari ya moshi zigakerererwa.
Uyu mugore ukiri mu maboko ya Polisi, aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatandatu.
Iki ni igitero cya gatatu kigabwe mu Budage hakoreshejwe ibyuma. Ikindi gitero cyabereye mu Mujyi wa Bielefeld, ahakomerekeye abantu batanu. Ni igitero cyahabwe n’umugabo ukomoka muri Syria, aho gifitanye isano n’imyemerere ye. Uyu mugabo ari mu maboko y’ubutabera, aho ashinjwa gushaka kwica abantu.
ikindi kikaba cyaherukaga kubera i Berlin, aho umunyeshuri w’imyaka 13 yateye mugenzi we w’imyaka 12 icyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!