00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Abantu 18 bakomerekeye mu gitero cyagabwe kuri sitasiyo ya gari ya moshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Abantu 18 bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’umugore w’imyaka 39 ukomoka mu Budage, aho abagera kuri batandatu bakomeretse bikomeye.

Iperereza ntabwo riragaragaza icyatumye uyu mugore agaba iki gitero, gusa amakuru y’ibanze yerekanye ko ari we wenyine wikoreye iki gitero, atatumwe n’umutwe runaka. Uyu mugore yakoresheje icyuma muri iki gitero.

Ni igitero cyabereye kuri sitasiyo ya gari ya moshi yo mu Mujyi wa Hamburg iri mu zikoreshwa n’abantu benshi mu Budage, barenga ibihumbi 500 ku munsi. Polisi yatanze umuburo, ivuga ko ibikorwa by’iperereza bishobora gutuma amasaha ahinduka, gahunda za gari ya moshi zigakerererwa.

Uyu mugore ukiri mu maboko ya Polisi, aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatandatu.

Iki ni igitero cya gatatu kigabwe mu Budage hakoreshejwe ibyuma. Ikindi gitero cyabereye mu Mujyi wa Bielefeld, ahakomerekeye abantu batanu. Ni igitero cyahabwe n’umugabo ukomoka muri Syria, aho gifitanye isano n’imyemerere ye. Uyu mugabo ari mu maboko y’ubutabera, aho ashinjwa gushaka kwica abantu.

ikindi kikaba cyaherukaga kubera i Berlin, aho umunyeshuri w’imyaka 13 yateye mugenzi we w’imyaka 12 icyuma.

Polisi yahise itabara mu buryo bwihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .