U Budage: Abadepite basabye ko kugura indaya bihanwa n’amategeko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Abadepite 16 bo mu ishyaka rya Angela Merkel, CDU, ndetse n’abo mu ishyaka Social Democrats, bandikiye ibaruwa abayobozi ba za leta 16 z’u Budage, bavuga ko gukora umwuga w’uburaya bishobora gukwirakwiza mu buryo budasanzwe icyorezo cya Coronavirus.

Uburaya bwemewe n’amategeko mu Budage, ariko leta zitandukanye n’imijyi byagiye bishyiraho imirongo ntarengwa ku bijyanye n’aho uburaya bukorerwa ndetse n’uko bukorwa.

Kuva muri Werurwe, inzu zikorerwamo uburaya mu Budage zarafunzwe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ibaruwa y’abadepite hari aho igira iti “Ni ibintu bigaragara neza ko uburaya bushobora gukwirakwiza icyorezo mu buryo budasanzwe. Ibikorwa by’uburaya ntabwo byubahiriza ingamba zo kutegerana”.

Mu basinye kuri iyo nyandiko barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, Hermann Gröhe n’abandi.

Mu Budage habarurwa abagera ku bihumbi 33 bakora uburaya, guverinoma ivuga ko baba bagera ku bihumbi 400 kuko ababukora batariyandikishije ari bo benshi.

Abadepite bavuga hari icyizere ko gufunga inzu zikorerwamo uburaya bishobora kuzaba umwanya wo gushakira andi mahirwe y’imirimo abakora uyu mwuga.

Abadepite basabye u Budage, bukoresha uburyo bwo mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi, aho kugura indaya bitemewe n’amategeko ariko kwigurisha bikaba byemewe.

Basabye kandi ko abakora uburaya bahabwa ubufasha bwo kubuvamo bakigishwa nk’indimi. Mu Budage abakora uburaya benshi baturuka mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Mu Budage gukora uburaya byemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .