U Bubiligi: Uwahoze ari Umupolisi Mukuru akurikiranyweho uruhare mu bucuruzi bwa toni 11 za Cocaïne

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Bubiligi yatahuye toni 11 za Cocaïne zari zipakiye mu makamyo zivanywe muri Guyana, aho mu bakurikiranyweho uruhare muri ubu bucuruzi harimo n’uwahoze ari Umujandarume Mukuru, Willy Van Mechelen w’imyaka 77.

Kuva Isi yabaho ngo nta wundi muntu cyangwa itsinda ry’abantu barafatanwa Cocaïne ingana ityo.

Abashinjacyaha bakurikirana ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bavuze ko bakurikiranye itundwa ry’iyi Cocaïne ubwo yambutswaga inyanja ya Atlantique ivanywe muri Guyana ku mugabane wa Amerika bakaza kuyifata igeze mu Bubiligi.

Iyi Cocaïne ifite agaciro kangana na miliyoni 900 z’Amayero, asaga miliyari 1000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Cocaïne yakuwe muri Guyana mu ntangiriro za Ukwakira. Abashinjacyaha bayifashe nyuma yo gufata intsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ririmo n’uwahoze ari umukuru wa Polisi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Hanafashwe kandi abandi bantu 20 barimo abapolisi batatu, umuyobozi ukuriye icyambu cyambukirijweho iyo Cocaïne ndetse n’umunyamategeko, bose bakurikiranweho uruhare mu gutunda iyi Cocaïne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .