Kugeza ubu u Bubiligi bubuza abaturage barwo gukorera ingendo zitari ngombwa mu bihugu bitari ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), u Bwongereza, u Busuwisi, Liechtenstein, Iceland ndetse na Norvège.
Uretse ibihugu 10 byo muri EU biri ku rutonde rw’ibitekanye, u Bubiligi bwongeye u Rwanda na Koreya y’Epfo ku rutonde rw’ibitekanye. Mu gihe ibindi bikiri mu mutuku ndetse bukaba busaba abaturage babwo kutajya muri ibyo bihugu.
Abantu bava mu Bubiligi bajya mu Rwanda cyangwa Koreya y’Epfo basabwa kwipimisha Coronavirus cyangwa bakaba banashyirwa mu kato bakibigeramo, ariko abajya mu Bubiligi bavuye muri ibyo bihugu ntibongera gupimwa cyangwa ngo bashyirwe mu kato.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!