00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Hadja Lahbib yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga asimbuye Sophie Wilmès

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2022 saa 02:08
Yasuwe :

Hadja Lahbib wo mu ishyaka MR [Mouvement Réformateur] ni we uzasimbura Sophie Wilmès, ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi.

Sophie Wilmès yeguye ku wa Kane w’iki cyumweru. Umuyobozi w’ishyaka MR, Georges-Louis Bouchez, yabwiye itangazamakuru ko Hadja Lahbib, wigeze kuba umunyamakuru kuri RTBF azakora akazi ke neza bigendanye n’ubunararibonye afite.

Hadja Lahbib mu ijambo rye yagize ati “Nk’umuntu wabaye umunyamakuru mu turere nk’uburasirazuba bwo hagati, Afghanistan, Pakistan, u Buhinde n’ahandi nk’uwakoraga ibyegeranyo, ndashaka kubaka uburyo buduhuza na biriya bice bisa n’ibiri ku ruhande”.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sophie Wilmès, yeguye nyuma y’uko muri Mata yasaga n’uwahagaritse inshingano kubera umuryango we bitewe n’uburwayi bwa kanseri y’ubwonko umugabo we arwaye.

Yagize ati “Uburwayi bw’umugabo wanjye ni intambara ikomeye nshaka kurwana muri iruhande n’abana banjye. Inshingano zanjye muri guverinoma ntabwo zabinyemereraga”.

Lahbib yavukiye i Wallonia akurira i Bruxelles. Yabaye umunyamakuru kuri RTBF yibanda cyane ku bubanyi n’amahanga. Kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha nibwo azarahizwa n’umwami.

Hadja Lahbib wigeze kuba umunyamakuru yagizwe Minisitiri w'Intebe w'u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .