00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwatsinzwe n’Abanye-Congo babushinje kubashimuta

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 December 2024 saa 11:45
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwa Bruxelles rwahamije Leta y’u Bubiligi icyaha cyibasiye inyokomuntu, gifitanye isano no kuba yarashimuse abagore batanu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bagore ni Simone Ngalula, Monique Bintu Bingi, Léa Tavares Mujinga, Noëlle Verbeeken na Maria-José Loshi. Babyawe n’Abanye-Congo batewe inda n’Ababiligi mu gihe cy’ubukoloni.

Simone na bagenzi be basobanuye ko bashimuswe n’Ababiligi hagati y’umwaka wa 1948 na 1961 ubwo bari bakiri abana, bajyanwa mu bigo bya gikirisitu i Bruxelles, byitwa ko bagiye guhabwa uburezi mvaburayi.

Byaje kumenyakana ko Leta y’u Bubiligi itashakaga ko Abanye-Congo bavutse ku bazungu n’abirabura baguma muri RDC, kuko yari ifite impungenge y’uko bashobora kuzamenya ubwenge, bakigaranzura ubukoloni bwabo.

Ikindi Leta y’u Bubiligi yatinyaga ni uko Abanye-Congo bashoboraga kwitiranya Ababiligi b’uruhu rutavanze n’ab’uruhu ruvanze (Métisses), bakaba babafata bose nk’abanyembaraga.

Mu 2021, Simone na bagenzi be bane bajyanye Leta y’u Bubiligi mu rukiko rwa Bruxelles, barusaba kwemeza ko kubatandukanya n’ababyeyi babo ari icyaha cyibasiye inyokomuntu, gusa rwabiteye utwatsi, rusobanura ko rutashingira ku cyaha kitabagaho mu gihe cy’ubukoloni.

Tariki ya 9 Nzeri 2024, batanze ubujurire, basobanura ko icyerekana ko iki cyaha cyabagaho ari uko n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Nuremberg ari cyo rwahamije abahoze mu butegetsi bw’Abanazi.

Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko aba Banye-Congo bakorewe icyaha cyibasiye inyokomuntu, rushingiye ku buryo batandukanyijwe n’ababyeyi.

Uru rukiko rwibukije ko u Bubiligi ari kimwe mu bihugu biri mu Muryango w’Abibumbye byashyize umukono ku masezerano agenga imikorere y’urukiko rwa Nuremberg, bityo ko ibyaha rwaburanishije na bwo bukwiye kubiburanishwa.

Umunyamategeko Michele Hirsch wunganiye aba bagore muri uru rubanza yatangaje ko uyu mwanzuro ari intsinzi y’amateka kuko ari ubwa mbere iki gihugu gihamijwe ibyaha nk’iki bifitanye isano n’ibihe by’ubukoloni.

Me Hirsch yagize ati “Ni intsinzi kandi ni urubanza rw’amateka. Ni ubwa mbere mu Bubiligi, binashoboke ko ari mu Burayi bwose, urukiko ruhamije Leta y’u Bubiligi ibyaha byibasiye inyokomuntu bwakoze mu gihe cy’ubukoloni.”

Urukiko rw’Ubujurire rwategetse Leta y’u Bubiligi guha buri mugore indishyi y’ibihumbi 50 by’Amayero ku bwo kubatandukanya n’ababyeyi ndetse na gakondo, rukanabaha bose miliyoni 1 y’Amayero, ahwanye n’ibyo bahombye mu gihe bamaze mu rubanza.

Urukiko rw'Ubujurire rwa Bruxelles rwemeje ko aba bagore bakomoka muri RDC bakorewe icyaha cyibasiye inyokomuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .