U Bubiligi bwanze gufungurira imipaka ibihugu 15 biheruka kwemezwa na EU birimo u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bubiligi yemeje ko itazafungurira imipaka ibihugu 15 byaherukaga kwemezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nk’ibirimo ibyago bike mu bijyanye n’ubwandu bwa Coronavirus.

Mu cyumweru gishize nibwo inama nkuru ya EU yatanze inama ku bihugu biyigize ko byafungura imipaka ku ngendo zituruka mu bihugu 15 byo hanze y’uyu muryango guhera ku wa 1 Nyakanga, ariko ububasha bwa nyuma ku kwemeza igihe bizakorerwa, bugumana buri gihugu ukwacyo.

U Bubiligi bwari bwiyemeje gufata icyemezo cya nyuma kuri uyu wa 7 Nyakanga, ariko nyuma y’inama ya Guverinoma yateranye kuri uyu wa Mbere nimugoroba, hemejwe ko imipaka y’igihugu yakomeza gufungwa mu kurushaho gukumira ubwandu bwa Coronavirus.

Gusa Ababiligi batahuka bo bemerewe kujya iwabo kimwe n’abaturuka mu bindi bihugu by’u Burayi.

Ibihugu EU yasabye ko byakomorerwa ni Algeria, Australia, Canada, Georgia, u Buyapani, Montenegro, Maroc, Nouvelle-Zélande, u Rwanda, Serbia, Korea y’Epfo, Thailand, Tunisia na Uruguay. U Bushinwa nabwo bwashyizwe kuri urwo rutonde, buherekezwa n’ibwiriza rivuga ko nabwo bugomba gufungurira ibihugu bya EU.

Guverinoma y’u Bubiligi yavuze ko hakiri ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima muri ibyo bihugu, bishamikiye kuri Coronavirus, ndetse ngo ntibyagaragaje ko nabyo byiteguye gufungurira imipaka abaturuka mu Bubiligi, bivuze ko Ababiligi bataba bemerewe kubyinjiramo.

Mu gihe ibihugu byegeranye n’u Bubiligi byakwemerera abaturuka muri ibyo bihugu 15 kubyinjiramo, hitezwe ko hazashyirwaho igenzura mu mipaka kugira ngo abantu batinjira mu Bubiligi babanje guca mu gihugu byegeranye, nk’uko VRT yabitangaje.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Bubiligi ni 62,058 barimo 9,774 bapfuye na 17,091 bakize iki cyorezo. Bivuze ko abakirwaye ari 35,193.

U Bubiligi bwakomeje gufunga imipaka kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .