Petra yabitangaje kuri uyu wa 16 Ukwakira 2024 ubwo guverinoma y’u Bubiligi yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umushinga wo gushyigikira Palestine.
Yagize ati “Bigomba gukorwa ubu cyangwa ntibizakorwe. Umushinga wacu wo kwemera Palestine wagejejwe ku Nteko uyu munsi. Kutagira icyo dukora byaba ari ukwirengagiza.”
Uyu muyobozi yatangaje aya magambo mu gihe Palestine imaze umwaka igabwaho ibitero n’ingabo za Israel, zisobanura ko zigamije gusenya umutwe witwaje intwaro wa Hamas ugenzura agace ka Gaza.
Minisiteri y’Ubuzima yo muri Gaza isobanura ko mu gihe cy’umwaka, abantu 42.344 bapfiriye mu bitero by’ingabo za Israel, abandi 99.013 barakomereka.
Ingabo za Israel zatangije ibi bitero zihorera ku gitero Hamas yagabye mu Majyepfo ya Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu 1.139, abandi barenga 250 bafatwa bugwate.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!