00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi buhangayikishijwe n’umuturage wabwo wakatiwe igihano cy’urupfu muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 September 2024 saa 12:36
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bubiligi ihangayikishijwe n’Umwenegihugu wabwo, Jean-Jacques Wondo, wakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihano cy’urupfu.

Wondo asanzwe ari inzobere mu gisirikare. Yagiye i Kinshasa ubwo yagirwaga Umujyanama wihariye mu mavugurura y’Urwego rwa RDC rushinzwe iperereza, ANR.

Yatawe muri yombi n’abasirikare bakorera mu rwego rw’ubutasi (Ex-DEMIAP) tariki ya 22 Gicurasi 2024, ashinjwa gukorana na Christian Malanga wayoboye igerageza ryo gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi.

Tariki ya 3 Nzeri 2024, Wondo yasabye urukiko kumugira umwere, agira ati “Nkomeje kuvuga ndanguruye, imbere y’Imana n’abantu n’urukiko ko ntigeze ngira uruhare muri ibi bikorwa biciriritse. Nizeye ko muzavuga ikintu kizima cyo kungira umwere.”

Wondo ni umwe mu bantu 37 bakatiwe igihano cy’urupfu kuri uyu wa 13 Nzeri, bazira kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi. Mu byaha bahamijwe birimo iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba n’ubwicanyi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, David Jordens, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cyabo ihangayitse kandi ko yamaganye kenshi igihano cy’urupfu Leta ya RDC yasubijeho.

Jardens yagize ati “U Bubiligi bufata iki kibazo nk’igikomeye cyane kandi bwamaganye kenshi igarurwa ry’igihano cy’urupfu muri RDC, haba mu ruhame no mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi.”

Mu bandi banyamahanga bakatiwe iki gihano harimo Abanyamerika batatu, Umwongereza n’Umunya-Canada. Ubwo uru rubanza rwabaga, ibihugu byabo byavuze ko biri kurukurikiranira hafi.

Wondo ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi yakatiwe igihano cy'urupfu
Abantu 37 muri 51 baburanishwaga bakatiwe igihano cy'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .