00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi buhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 December 2024 saa 11:00
Yasuwe :

Raporo yavuye mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Bubiligi, yerekana ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi na mburugu ziyongereye cyane mu myaka ishize.

Iyi raporo igaragaza ko indwara ya chlamydia isigaye ifata abagabo n’abagore mu buryo bungana. Mu mwaka wa 2023 ibipimo byazamutseho 8% ugereranyije na 2022, bizamukaho 24% ugereranije na 2021.

Iyi raporo yerekana ko iyi ndwara yiganje cyane mu bantu bari mu kigero cy’imyaka 20-34.

Indi ndwara yatumbagiye cyane mu bipimo ni imitezi aho ibipimo byazamutseho 42% ugereranyije n’umwaka wa 2022 ndetse na 90% ugereranyije n’umwaka wa 2021. Iyi ndwara yiganje cyane mu bagabo bari mu kigero cy’imyaka 20-39.

Mburugu nayo yazamutseho 25% ugereranyije na 2022. Ubwiganze bwayo buri mu bagabo cyane kuko bukubye inshuro zirindwi ubw’abagore.

Iyi raporo ivuga ubu bwiyongere buterwa no kugira ubumenyi buke ku bijyanye n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kugira abakunzi benshi cyangwa abo mukorana imibonano mpuzabitsina benshi, no kudakoresha agakingirizo.

Si izi ndwara gusa zihangayikishije, kuko n’ibipimo by’agakoko gatera Sida byariyongereye nyuma y’igihe kinini byaragabanutse.

Ikigo cy’ubuzima cyo mu Bubiligi cyasabye ko hafatwa ingamba zo kurwanya izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Kivuga ko hagiyeho uburyo bwo gukumira izi ndwara, byagabanya umuvuduko wazo mu gukwirakwira mu bantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .