Twitter yasabwe gufunga konti zirimo iy’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gashyantare 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abasenateri b’aba-Republicains, ryasabye Twitter guhagarika konti z’abayobozi ba Iran, barimo iy’ Umuyobozi w’ikirenga muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Javad Zarif.

Abasenateri Ted Cruz uhagarariye Texas, Marco Rubio wa Florida, Tom Cotton wa Arkansas na Marsha Blackburn wa Tennessee, boherereje ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, bamutera ubwoba ko iki kigo gishobora gufatirwa ibihano na Amerika ntikidahagarika serivisi zacyo ku bayobozi ba Iran.

Bavuga ko kwemerera umuyobozi wa Iran na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga gutunga konti za Twitter, ari ukunyuranya n’iteka rya Perezida Donald Trump, ribuza abanyamerika guha ibicuruzwa na serivisi abanyapolitiki ba Iran.

Bongeyeho ko Twitter izi konti ya Ayatollah Khamenei n’iya Zarif, ndetse n’abandi bo muri guverinoma ya Iran ariko igakomeza kubemerera kuyikoresha.

Muri Nyakanga 2019, Twitter yafunze konti z’abayobozi benshi ba Iran. Mu 2018 ariko Twitter yavuze ko itazigera ikuraho konti z’abayobozi.

Yavuze ko “Gukura abayobozi kuri Twitter cyangwa gusiba ibyo banditse bitavugwaho rumwe bishobora guhisha amakuru y’ingenzi abantu bagomba kubona no kuganiraho”.

Umuyobozi w'ikirenga muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei (iburyo) ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Javad Zarif

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .