Twitter mu biganiro byo kwihuza na TikTok

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Kanama 2020 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Twitter na TikTok byatangiye ibiganiro bigamije kureba niba izi mbuga nkoranyambaga ebyiri zakwihuza nyuma y’aho Perezida Trump atangarije ko ateganya gufunga uru rubuga nkoranyambaga ku bwo gukoreshwa nk’igikoresho cy’ubutasi cya Leta y’u Bushinwa.

Ku wa Kane Trump yavuze ko imbuga nkoranyambaga z’Abashinwa, TikTok na WeChat zibangamiye umutekano wa Amerika, politiki yayo y’ububanyi n’amahanga n’ubukungu.

Yahise ashyiraho iteka rigena ko mu gihe cy’iminsi 45 izi mbuga nkoranyambaga zizaba zaguzwe na sosiyete zo muri Amerika akaba arizo zigenzura ibikorwa byazo, bitaba ibyo zigahita zifungwa.

Microsoft ni yo yari mu biganiro na TikTok ishaka kugura ibikorwa byayo byo muri Amerika, Canada, Australie na Nouvelle-Zélande. FinancialTimes yatangaje ko Microsoft yaguye ibiganiro ishaka kugura ibikorwa bya TikTok ku Isi hose.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko Twitter ishaka nayo kwinjira mu ipiganwa aho ishaka kureba uburyo yakwihuza n’uru rubuga nkoranyambaga. Gusa Twitter ngo irashaka ko hagira abandi bashoramari bayitera ingabo mu bihugu kugira ngo uku guhuza ibikorwa gushoboke.

TikTok ishobora kwihuza na Twitter bikaba urubuga rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .