00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turikiya yirukanye ba ambasaderi icumi b’i Burayi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yirukanye ba ambasaderi icumi bo mu bihugu by’i Burayi baherutse gusaba ko umuyobozi wa Sosiyete sivile wafunzwe arekurwa.

Mu birukanywe harimo barindwi b’ibihugu bihuriye mu muryango wa NATO, uyu mwanzuro ukaba witezweho guteza umwuka mubi hagati ya Turikiya n’ibindi bihugu by’i Burayi.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Erdogan yatangaje ko yategetse Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kwirukanana abo ba ambasaderi.

Abo badipolomate barazira ko batabarije Osman Kavala, wafunzwe mu 2017 ashinjwa uruhare mu myigaragambyo yabaye mu 2013 ndetse no mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye mu 2016.

Perezida Erdogan yavuze ko abo ba ambasaderi birukanywe batarasobanukirwa Turikiya, bityo ko badakwiriye kuyibamo.

Abambasaderi bagize uruhare mu gutabariza Kavala barimo uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Canada, Denmark, u Bufaransa, Finland, u Buholande, Nouvelle Zelande na Suède.

Perezida Erdogan yavuze ko abadipolomate birukanywe batazi neza Turukiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .