00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turukiya yamaganye ubutumwa bwa Amerika buyifata mu mugongo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 12:13
Yasuwe :

Guverinoma ya Turikiya yamaganye ubutumwa buyihanganisha yagenewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igisasu cyatewe mu Mujyi wa Istanbul kigahitana abantu batandatu abandi barenga 80 bagakomereka.

Iki gitero cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, mu gace karimo amaguriro.

Ni ibintu Perezida Recep Tayyip Erdogan yamaganye avuga ko umwuka w’iterabwoba uri gututumba.

Mu bohereje ubutumwa bwihanganisha Turukiya n’abaturage bayo, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ubutumwa bw’icyo gihugu bwamaganwe na Leta y’i Ankara.

Ni mu gihe kandi Perezida Recep Tayyip Erdogan ashinja Amerika kuba ariyo iha intwaro Umutwe w’Iterabwoba wa Kurdish urwanira mu Majyaruguru ya Syria.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Suleyman Soylu yatangaje ko bamaganye ubutumwa bwatanzwe na Ambasade ya Amerika muri Turikiya bugamije kwihanganisha abaturage b’icyo gihugu n’ababuriye ababo muri icyo gitero.

Ati “Ntabwo twemera ubutumwa butwihanganisha bwa Ambasade ya Amerika. Turabwamaganye.”

Amashusho yafashwe na Camera zifashishwa mu gucunga umutekano [CCTV] agaragaza umugore wicaye ahantu ku ntebe aho yahamaze iminota irenga 40, nyuma aza guhaguruka aragenda ahasize igikapu, hashize iminota ibiri igisasu gihita giturika.

Amakuru avuga ko kugeza ubu ukekwaho kugaba icyo gitero yamaze gutabwa muri yombi, arimo gukorwaho iperereza.

Mu Mujyi wa Istanbul niho haturikiye iki gisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .