Umunyapolitiki wo muri Suède, Rasmus Paludan, yatwitse korowani [Quran], mu myigaragambyo yo kuwa Gatandatu yabereye kuri Ambasade ya Türkiye mu mujyi wa Stockholm inzego z’umutekano zimurebera.
Mu ijambo Erdogan yavuze nyuma y’inama y’abaminisitiri, yashimangiye ko ‘abatumye habaho igikorwa cy’urukozasoni imbere ya ambasade ya Türkiye, ntibategereze ubufasha bw’igihugu cyacu mu kuba umunyamuryango wa NATO’.
Ati “Niba mukunda cyane abagize imitwe y’iterabwoba n’abanzi ba Islam mukanarengera, turabagira inama yo kuba ari bo musaba ubufasha ku mutekano w’ibihugu byanyu”.
Guverinoma ya Suède yitandukanyije n’icyo gikorwa ariko icyitirira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri iki gihugu.
Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yavuze ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ari inkingi ya mwamba muri demokarasi ariko yongeraho ko ‘gutwika igitabo gitagatifu ari igikorwa cy’agasuzuguro’.
Türkiye ifite urufunguzo rwo kwinjiza Suède na Finland muri NATO.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!