Ni urubanza rwaburanishwaga abaregwa badahari. Khashoggi w’imyaka 59 yiciwe muri Ambasade ya Arabie Saoudite ku wa 2 Ukwakira 2018. Mu cyumweru gishize Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakwimurirwa muri Arabie Saoudite ndetse byamaze kwemezwa.
Icyemezo cyo kohereza urubanza muri Arabie Saoudite cyakunze kunengwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko kigamije kuburizamo urupfu rwa Khashoggi no gukingira ikibaba Igikomangoma Mohammed bin Salman, gikekwa.
Uwari umukunzi wa Khashoggi, Hatice Cengiz, yavuze ko azajuririra iki cyemezo.
Ati "Turikiya ntabwo iyoborwa n’umuryango nka Arabie Saoudite. Dufite ubutabera bushobora kumva agahinda k’abaturage".
Abasesenguzi basanga kohereza urubanza rw’abakekwaho kwica Khashoggi bishobora gufatwa nk’umurongo wo kugerageza kuzahura umubano wa Turikiya na Arabie Saoudite. Ibi kandi ngo biraca amarenga y’uko uyu munyamakuru ashobora kutazabona ubutabera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!