Hari hashize igihe Turikiya yaranze kwemera ko ibyo bihugu byombi bijya muri NATO itanashyigikiye umugambi wabyo. Yavugaga ko ibyo bihugu bishyigikiye abarwanyi b’aba-Kurd.
U Burusiya nabwo ntabwo bushyigikiye ko ibyo bihugu byombi bijya muri NATO aho buvuga ko kujya muri uyu muryango kw’ibi bihugu byakozwe nk’urwitwazo rw’intambara iri kubera muri Ukraine.
Kugira ngo Turikiya yemere ko ibi bihugu byombi byajya muri NATO ni uko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga babyo bari bamaze kwandika inyandiko zisubiza impungenge zayo.
Suède yatangaje ko igiye gukora ku busabe bwa Turikiya igakura mu gihugu cyayo abarwanyi b’aba-Kurd.
Ibi bihugu byombi kandi byemeye gukuraho ibihano byari byarashyiriyeho Turikiya birimo ko itemerewe kubigurishaho intwaro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!