00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turikiya yahinduye izina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2022 saa 07:41
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko Turikiya ihindurirwa izina igatangira kwitwa "Türkiye" nk’uko byari bimaze iminsi bisabwa na Guverinoma y’iki gihugu.

Turikiya yatangiye gusaba ko izina ryayo ryahinduka mu Ukuboza 2021 biturutse ku gitekerezo cya Perezida w’iki gihugu, Recep Tayyip Erdoğan.

Perezida Erdoğan yavuze ko izi mpinduka zigamije ko izina ry’igihugu cyabo rijya mu rurimi rw’abaturage b’iki gihugu, ibintu yemeza ko bifite byinshi bivuga ku muco ndetse n’indangagaciro zabo.

Bivuze ko kuva iki cyemezo cyakwemezwa na Loni guhera kuwa Kane tariki 2 Kamena 2022, inyandiko zose zirimo iki gihugu zigiye guhindurwa hagashyirwamo izina rishya.

Iki cyemezo kandi kireba abakoresha ururimi rw’Icyongereza bitaga iki gihugu ‘Turkey’, abakoresha Igifaransa bacyitaga ‘Turquie’ ndetse n’abandi bari bafite uko bacyita mu ndimi zabo, kuko bagomba guhindura bagafata iyi nyito nshya.

Igitekerezo cyo guhindurira izina Turikiya cyatanzwe na Perezida w'iki gihugu, Recep Tayyip Erdoğan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .