Mu itangazo Minisiteri y’Ubucuruzi muri Turikiya yashyize hanze, yavuze ko uyu mwanzuro uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe Israel izemerera inkunga ihagije kugera muri Gaza.
Iki cyemezo kikimara kujya hanze, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yasohoye itangazo ivuga ko Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan akora nk’umunyagitugu.
Yakomeje ivuga ko “Erdogan yirengagije inyungu z’abaturage ba Turikiya, abakora ubucuruzi ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi ari hagati y’ibihugu byombi.”
Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati ya Israel na Turikiya bubarirwa agaciro k’arenga miliyari 7$ buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!