00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turikiya isanzwe muri NATO yagaragaje ubushake bwo kujya muri BRICS

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 5 June 2024 saa 12:03
Yasuwe :

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turikiya isanzwe ari umunyamuryango wa NATO, Hakan Fidan, yatangaje ko ifite gahunda yo kuganira ku kuba umunyamuryango wa BRICS mu nama izabera mu Burusiya.

Ku wa Kabiri tariki 4 Kamena mu 2024, uyu mudipolomate mukuru wa Turikiya, Hakan Fidan, nibwo yatangaje ko igihugu cye gishaka kwinjira mu itsinda ry’ibihugu bya BRICS kandi gifite intego yo kuzana ubu busabe mu nama y’ubukungu izahuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu Burusiya.

Fidan aganira n’abanyamakuru ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bushinwa, yavuze ko igihugu cye kirimo gutekereza BRICS nk’urundi rwego rwo kwishyira hamwe.

Ati "Ntidushobora kwirengagiza BRICS nk’urubuga rukomeye rw’ubufatanye, itanga umurongo n’amahitamo meza ku bindi bihugu."

Avuga ko nubwo iryo tsinda rigifite “inzira ndende, Ankara iribonamo ubushobozi.”

Uyu munsi umuryango wa BRICS ugizwe n’ibihugu 11 bifite abagera kuri 46% by’abatuye isi yose ndetse ingano y’ibikomoka kuri peteroli ibyo bihugu bishyira ku isokoingana na 43% y’icuruzwa mu isi yose.

Mu birori byabereye i Beijing mu Bushinwa, Fidan yavuze ko ategereje kuzitabira inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’iri tsinda, izaba irimo abahagarariye Bresil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, Afurika y’Epfo, Iran, Misiri, Ethiopia, Arabie Saudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ni inama iteganyijwe kuba mu cyumweru gitaha mu mujyi wa Nizhny Novgorod mu Burusiya.

Moscow yishimiye ubushake bwa Ankara bwo kwinjira muri BRICS.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ingingo yo kuba Turikiya yaba umunyamuryango wa BRICS izagaragara ku murongo w’ibyigwa mu nama izaba mu cyumweru gitaha.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze kandi ko imiryango ya BRICS yugururiwe abahagarariye “gahunda zitandukanye z’ubukungu na politiki zitandukanye.”

Lavrov yavuze ko icyangombwa cyo kwinjira muri iri tsinda ukwiyemeza gukora hashingiwe ku ihame ry’ibanze ry’uburinganire bw’ibihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .