Turikiya:Abasirikare bakuru icumi batawe muri yombi nyuma y’ibaruwa inenga ubutegetsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Mata 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Abasirikare bakuru icumi bari mu kiruhuko cy’izabukuru bafite ipeti rya ‘admiral’ batawe muri yombi muri Turikiya nyuma y’iminsi mike banditse ibaruwa banenga umugambi wa Leta wo kubaka ubunigo (canal) mu mujyi wa Istanbul.

Abo basirikare bavuze ko bihabanye n’amategeko agenga ikoreshwa ry’amazi muri Turikiya. Ni ingingo yateje impagarara mu gihugu.

Aljazeera yatangaje ko nyuma y’iyo baruwa yasinyweho n’abasirikare bakuru bagera ku ijana, icumi muri bo bamaze gufatwa.

Iyo baruwa yari yabanje kwamaganwa na Guverinoma ya Turikiya ivuga ko igamije gutanya abaturage no kubatera ubwoba, ibigereranya n’umwuka wari uhari mu myaka ishize ubwo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi.

Uretse icumi batawe muri yombi, ubushinjacyaha bwategetsi abandi basirikare bakuru bane kwitaba Polisi bitarenze iminsi itatu, kuko kubafunga atari byiza kubera imyaka yabo.

Perezida Recep Tayyip Erdogan yijeje abaturage ko azasiga abubakiye ubunigo bugezweho buzafasha icyo gihugu mu bucuruzi. Ni ubunigo bifuza ko bwaba buruta cyangwa bungana n’ubwa Suez cyangwa Panama.

Abasirikare basaga icumi batawe muri yombi na Leta ya Turikiya bashinjwa kunenga umushinga wo kubaka ubunigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .