Turikiya: Abarenga 300 bahamijwe uruhare muri Coup d’état yapfubye mu 2016 bakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Turikiya rwahanishije gufungwa burundu abantu 337 barimo abasirikare, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Recep Tayyip Erdoğan mu 2016.

Umwe mu bahamijwe kugira uruhare muri iyo Coup d’état yapfubye ni umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira mu kirere z’iki gihugu. We kimwe n’abandi 500, bashinjwaga ko bashatse kugaba igitero cyo gukura Perezida Erdoğan ku butegetsi, baturutse mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu kirere cya Akinci kiri mu Mujyi wa Ankara.

Erdoğan yatangaje ko uwari inyuma y’uyu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi ari Muhammed Fethullah Gülen, umwe mu bagabo bakomeye b’Abanya-Turikiya wahoze ari Umuyobozi w’Umusigiti umwe wo muri iki gihugu, ariko usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gülen yahakanye uruhare urwo arirwo rwose muri iyi Coup d’état yaguyemo abantu 251, mu gihe abarenga 2000 bakomeretse.

Ubwo Ingabo zari zitangiye gufunga imihanda, abaturage bashyigikiye Perezida Erdoğan biraye mu mihanda, bakoma mu nkokora abashinzwe umutekano bababuza gufata ibice bikomeye mu gihugu birimo nk’ikibuga cy’indege cya Atatürk.

Urubanza rw’abakekwaho uruhare muri iyi Coup d’état rwatangiye mu 2017, bashinjwa gushaka kwica Perezida no kwigabiza inzego za leta.

Abahamijwe uruhare mu gushaka guhirika Perezida wa Turikiya bakatiwe gufunga burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .