Iyo sanganya yabaye ku wa 02 Nzeri 2024. Byakozwe n’urubyiruko ruvuga ko rwiyemeje kongera kugira icyo gihugu kiyobowe Recep Tayyip Erdoğan igihangange.
Rukomoka mu ihuriro rizwi nka Youth Union of Türkiye (TGB) rishamikiye ku ishyaka rito ryo muri Turikiya rizwi nka ‘Patriotic Party’.
Abakubiswe bari basohotse mu bwato bunini bw’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi buzwi nka USS Wasp, bwari bwageze ku nkombe za Ismir bwoherejwe gucunga umutekano mu Nyanja ya Méditerranée.
Amashusho yerekanaga umwe muri urwo rubyiruko rwo muri Turikiya yibasira umwe muri abo basirikare, undi yikoreza umufuka uwo musirikare, ari na ko bose basakuza bati “Munyamerika subira iwanyu.”
Inzego z’umutekano zo muri Turikiya zahise zitabara nk’uko Ibiro bya Guverineri wa Izmir byabivuze, bigaragaza abantu 15 bakekwa kugira uruhare muri ibyo bikorwa batawe muri yombi.
Umuvugizi w’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, Ishami rya Afurika n’u Burayi, Timothy Gorman yavuze ko abo basirikare [ba Amerika] bafashijwe na bagenzi babo barwanira mu mazi bo muri icyo gice ndetse bahungishirizwa ku bitaro byo muri icyo gice nk’uburyo bwo kubatabara.
Ati “Icyakora ntabwo bakomerekejwe ndetse ubu basubijwe muri USS Wasp.”
Mu itangazo Ambasade ya Amerika muri Turikiya yashyize hanze na yo yavuze ko ubu abo Banyamerika bameze neza, ishimira ubuyobozi bwa Turikiya ku butabazi bwihuse bwakoze ndetse bukaba bukomeje iperereza kuri icyo kibazo.
Ribinyujije kuri X, Ishyaka rya Patriotic Party ryavuze ko “Ingabo za Amerika zishe abasirikare bacu ndetse n’ibihumbi by’Abanye-Palestine. Ntabwo twakwemera ko baza kwanduza igihugu cyacu.”
Umunyamabanga Mukuru wa TBG witwa Aylin Kum yabwiye Euronews ko iryo tsinda rimaze igihe risagarira abasirikare ba Amerika mu mijyi itandatu ya Turikiya.
Yavuze ko bijyanye no kwihorera ku byabaye mu 2003 muri Iraq, aho ingabo za Amerika zafunze ingabo za Turikiya nyuma abo Banyamerika bagatwara ingabo za Turikiya bazikoreje imifuka ku mitwe.
Ni ibintu byatumye umubano w’ibyo bihugu uzamo agatotsi, ibintu bisa n’ibibaye bibi cyane ubwo Perezida Erdogan yakunze kunenga Israel ihangane na Hamas muri Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!