Kuri iki Cyumweru nabwo Trump habuze gato ngo araswe. Ubwo yari mu rugo rwe, abashinzwe umutekano babonye umuntu witwaje intwaro, wari ahantu n’ubundi Trump yari ari kwerekeza ari gukina Golf.
Ubusanzwe, iyo Trump ari gukina abashinzwe umutekano bagera mbere ahantu hari umwobo ashaka gukiniramo. Uwo mugizi wa nabi, yari yihishe mu byatsi, hafi y’umwobo wa gatandatu, uwa karindwi n’uwa munani w’ikibuga cya Golf.
Abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.
Abashinzwe umutekano bihutiye guhita barasa ha hantu babonye wa mwicanyi, na we ahita yiruka ahungira mu modoka, gusa yaje guhagarikwa arafatwa arafungwa.
Trump na we yahise ahungishwa aho hantu igitaraganya.
Umwicanyi yari afite imbunda ya AK-47 na camera nto ya GoPro. Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yitwa Ryan Wesley Routh.
Trump yatabawe ntacyo abaye. Nyuma y’umwanya muto ibyo bibaye, yasohoye itangazo avuga ko mu rugo rwe humvikanye amasasu, ariko abwira abamushyigikiye ko ameze neza nta kibazo.
Inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo uwo mugizi wa nabi yageze hafi ya Trump bene ako kageni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!