00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yongeye gushinja Ukraine kubura ubushake bwo kurangiza intambara

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 March 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashinje Ukraine kubura ubushake bwo kuganira ku ngingo yo kurangiza intambara imaze imyaka itatu ihanganyemo n’u Burusiya, gusa yemeza ko iki gihugu nta mahitamo gifite uretse guhagarika intambara.

Uyu muyobozi yavuze ko Ukraine yifuza gusinya amasezerano ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo kamere wayo mu kwishyura ikiguzi Amerika yayitanzeho muri iyi ntambara, ariko avuga ko iby’ubushake bwo kurangiza intambara bitaraboneka mu buryo bushimishije.

Ati "Ntekereza ko bazasinya amasezerano y’ikoreshwa ry’umutungo kamere. Ariko ndifuza ko bashaka amahoro. Magingo aya, ntabwo berekanye ko bifuza amahoro ku rwego byakabaye biriho."

Trump avuze ibi mu gihe inzego za Amerika na Ukraine zitegura kugana inzira y’ibiganiro bizabera muri Arabia Saoudite muri iki cyumweru, mu rwego rwo gushaka umuti w’intambara imaze imyaka itatu ica ibintu hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ukraine yashinjwe kubura ubushake bwo kurangiza intambara n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .