Mu mwaka ushize mbere y’uko atangira kwiyamamariza kuyobora Amerika, Trump yashinje ubutegetsi bwa Joe Biden guha rugari abimukira batemewe n’amategeko, biganjemo abanyabyaha.
Muri Kanama ubwo Trump yaganiraga n’umuherwe Elon Musk ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko Leta ya Congo yabonye gukomeza gufunga aba bantu bihenze, ihitamo kubohereza muri Amerika.
Yagize ati “Bari kuva muri Afurika, muri Congo. Hari abantu 22 baherutse kuva muri Congo kandi ni abicanyi. Bari kubajugunya. Bari kubakura muri gereza, urabizi ko kubafunga bihenze. Bari kubohereza muri Amerika.”
Ku wa 17 Mata 2025, ubwo Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yabajijwe aho ageze akemura ikibazo cy’abimukira batemewe n’amategeko, asubiza ko umutekano wo ku mupaka uhagaze neza kuva yasubira ku butegetsi.
Trump yasobanuye ko iki kibazo yari yaragikemuye muri manda ye ya mbere, ariko Biden arakigarura, kuko abimukira batemewe n’amategeko biyongereye cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden.
Yasubiyemo ko Congo yoherezaga muri Amerika abimukira b’abanyabyaha, ati “Twakiriye abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge, abafungiwe ibyaha bikomeye. Murabizi, hirya no hino ku Isi bafunguye abantu, [nka] Congo muri Afurika, abantu benshi cyane bavuye muri Congo.”
Trump yasobanuye ko hari abandi bavuye mu bihugu byo mu majyepfo ya Amerika nka Venezuela, ati “Bafunguye za gereza muri Venezuela, imfungwa zose zoherejwe mu gihugu cyacu, turazakira kuko twari dufite ubutegetsi budashoboye bwa Biden.”
Nk’ubushize, Trump ntiyasobanuye niba Congo avuga ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa se Repubulika ya Congo ifite umurwa mukuru wa Brazaville.
Muri Kanama 2024, Congo zombi zamaganye Trump, zisobanura ko iby’aba bimukira avuga bidafite ishingiro, zimusaba kudakomeza gukwirakwiza ibinyoma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!