00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yongeye gushinja Congo kohereza muri Amerika abimukira bakoze ibyaha bikomeye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 April 2025 saa 12:04
Yasuwe :

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gushinja ‘Congo’ kohereza mu gihugu cye abikumira bakoze ibyaha bikomeye.

Mu mwaka ushize mbere y’uko atangira kwiyamamariza kuyobora Amerika, Trump yashinje ubutegetsi bwa Joe Biden guha rugari abimukira batemewe n’amategeko, biganjemo abanyabyaha.

Muri Kanama ubwo Trump yaganiraga n’umuherwe Elon Musk ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko Leta ya Congo yabonye gukomeza gufunga aba bantu bihenze, ihitamo kubohereza muri Amerika.

Yagize ati “Bari kuva muri Afurika, muri Congo. Hari abantu 22 baherutse kuva muri Congo kandi ni abicanyi. Bari kubajugunya. Bari kubakura muri gereza, urabizi ko kubafunga bihenze. Bari kubohereza muri Amerika.”

Ku wa 17 Mata 2025, ubwo Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yabajijwe aho ageze akemura ikibazo cy’abimukira batemewe n’amategeko, asubiza ko umutekano wo ku mupaka uhagaze neza kuva yasubira ku butegetsi.

Trump yasobanuye ko iki kibazo yari yaragikemuye muri manda ye ya mbere, ariko Biden arakigarura, kuko abimukira batemewe n’amategeko biyongereye cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden.

Yasubiyemo ko Congo yoherezaga muri Amerika abimukira b’abanyabyaha, ati “Twakiriye abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge, abafungiwe ibyaha bikomeye. Murabizi, hirya no hino ku Isi bafunguye abantu, [nka] Congo muri Afurika, abantu benshi cyane bavuye muri Congo.”

Trump yasobanuye ko hari abandi bavuye mu bihugu byo mu majyepfo ya Amerika nka Venezuela, ati “Bafunguye za gereza muri Venezuela, imfungwa zose zoherejwe mu gihugu cyacu, turazakira kuko twari dufite ubutegetsi budashoboye bwa Biden.”

Nk’ubushize, Trump ntiyasobanuye niba Congo avuga ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa se Repubulika ya Congo ifite umurwa mukuru wa Brazaville.

Muri Kanama 2024, Congo zombi zamaganye Trump, zisobanura ko iby’aba bimukira avuga bidafite ishingiro, zimusaba kudakomeza gukwirakwiza ibinyoma.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo Trump yakiraga Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .