Umubano wa Trump na Musk umaze igihe uvugwamo agatotsi, aho bimwe mu binyamakuru byavuze ko wazambye biturutse ku kuba bamwe mu bagize Guverinoma ya Amerika barareze Musk kuri Trump, bamushinja imikorere idakwiriye.
Byavuzwe ko Trump yasabye ko Musk arushaho kugenzurwa, ku buryo n’inshuro yinjira muri White House zigabanuka. Icyakora Donald Trump yongeye gukuraho ibi bihuha, avuga ko yishimira cyane Musk.
Ati "Elon ari gukora akazi keza. Murebe, akorera hano ariko ntabwo mbyitayeho. Sinkeye Elon ku kintu icyo ari cyo cyose, ariko ndamwishimira. Ariko reka mbabwire, yakoze akazi gakomeye."
Akazi Trump ashimira Musk ni akajyanye n’ikigo ayoboye cya DOGE gifite inshingano zo kugabanya isesagurwa ry’umutungo wa Leta.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, DOGE yizeye kuzazigamira Leta agera kuri miliyari 150$, bitewe no kugabanya amafaranga anyerezwa n’ayangizwa mu bundi buryo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!